HAMOTECS RELIGIOUS

Available Courses

Explore our Islamic learning courses and enroll for free.

Intambwe zikugeza ku Byishimo

Incamake y'Igitabo: Intambwe zikugeza ku Byishimo
(خطوات إلى السعادة)
Cyanditswe na Dr. Abdul Muhsin bin Muhammad Al-Qasim
Iki gitabo ni umuyoboro mwiza kandi wumvikana byoroheje cyane, ugamije gufasha umuryango w'abayisilamu kubona ibyishimo n'umutuzo by'ukuri mu buzima. Umwanditsi, akaba ari Imamu n'Umucamanza mu Musigiti w'Intumwa i Medina, agaragaza neza ko ibyishimo nyakuri bitaboneka mu gushaka imitungo myinshi, gukurikira icyubahiro cyangwa irari ry'isi gusa, ahubwo ko bituruka ku bikorwa byiza no kuba hafi y'Imana mu buryo bw'ukuri.
Mu mpapuro zacyo, umwanditsi asangiza abasomyi intambwe n'amategeko ngenderwaho yafasha buri wese kugira umutuzo mu mutima we n'amahoro mu buzima bwa buri munsi.
Itangazo ku Banyeshuri n'Abasomyi
Mumenyeshejwe ko iki gitabo mwagisobanuriwe na Sheikh Moussa, kandi ibisobanuro byacyo byose mu buryo bw'amajwi n'amashusho bikaba biboneka ku muyoboro we wa Youtube uzwi nka "icyizere dawa tv". Ibi ni amahirwe akomeye ku banyeshuri bose bashobora gukurikirana ibisobanuro by'iki gitabo mu buryo bwimbitse, kuko ari na ko bazagikoramo ikizamini cy'isuzuma.
Ingingo z'Ingenzi Zisobanurwa mu Gitabo:
• Ukwereza Imana ibikorwa by’amasengesho n'Ukwemera nyakuri (Ikhlas & Tawakkul): Kugira umutima utabeshya mu gusenga Imana no kuyishingikiriza mu bibazo byose duhura na byo mu buzima.
• Kugira imyitwarire myiza mu muryango: Kwirinda amagambo asebanya, ishyari, n'ibinyoma. Gushyira imbere umutima mwiza, gufashanya, no kubana neza n'abantu bose.
• Gusigasira isano y'umuryango: Kwihatira kubaha ababyeyi bikomeye no kubungabunga isano y'amaraso n'imiryango idukikije.
• Guha agaciro igihe n'ubumenyi: Gukoresha neza igihe cyacu mu bintu bifite umumaro, kwihatira kwiga ubumenyi bw'idini, no gufata mu mutwe Qur'an.
• Gushimira Imana ku nema zayo no kwihanganira ibigeragezo: Kwihanganira ibyago n'ibigeragezo biza mu buzima, no gushima Imana ubudahwema ku migisha yose twahawe.
Muri make, iki gitabo ni inzira ku muntu wese ushaka ishusho y'ubuzima butuje, burangwa n'amahoro yo mu mutima muri iyi si ndetse n'ubw'igihe kizaza.

Lecturer: HABARUREMA MOUSSA

Free course

Login to Enroll View Course