0780173747

Misiyo
Guha ubucuruzi buciriritse n'uburi hagati muri business uburyo bworoshye, bwizewe kandi butekanye bwo gucunga imari, butandukanya inyungu z’ibicuruzwa n’ibikorwa, bukihutisha gukora inyemezabwishyu na raporo, kandi bukagabanya imicungire y’ibyakoreshwa n’abakozi — bituma hafatwa ibyemezo byiza, by'ibaruramari ryizewe, n’iterambere rirambye ry’ubucuruzi.

Icyerecyezo
Kuba urubuga rworoshye gukoreshwa mu micungire y’imari y’amakampani ari gukura — Iyi sisitemu itanga amakuru nyayo y’imari ako kanya, ifite igenzura ryikora, n’isuzuma rishingiye ku bipimo kugira ngo ubucuruzi bubashe gukura bwizewe kandi butekanye.

Indangagaciro z’ibanze
1. Ukuri no gukorera mu mucyo
Gukora raporo, n'inyemezabwishyu ya buri gikorwa, igaragaza imibare nyayo y’ubucuruzi — isobanutse, yizewe kandi idashobora guhindurwa.

2. Imikorere myiza n’ubusabane
Uburyo butuma igihe cyifashishwa neza — kuva ku kwandika ubucuruzi kugeza ku gukora imishahara na raporo.

3. Inshingano
Kugenzura neza inyungu, ibyakoreshejwe, n’imikorere y’abakozi bigaragaza ububasha n’inshingano mu kazi.

4. Guharanira iterambere
Sisiteme ntigarukira ku kubika amakuru gusa — irayasuzuma, ikamenyesha ibyago, kandi igaragaza amahirwe y’iterambere.

5. Umutekano n’icyizere
Iyi Sisitemu ifasha kurinda amakuru y’imari hifashishijwe uburyo bwizewe kugira ngo buri mukoresha yizere sisitemu.

6. Udushya no gukomeza kunozwa
Guhora havugururwa ibikorwa (nko gukurikirana KPI, ubutumwa bwikora, n’ibyapa by’inyongera by’ubwenge) bigafasha ubucuruzi kuguma imbere.

7. Igishushanyo cyibanda ku mukoresha
Iyi sistemu yubakiwe abayobozi, abakozi n’abagenzuzi — iroroshye, ikoreshwa, kandi ifite akamaro ku rwego urwarirwo rwose.

↑